Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru b’ingabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, bamwe bahabwa imyanya mishya y’ubuyobozi mu ngabo.

Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Vincent Nyakarundi agirwa umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu gihe Col Andrew Nyamvumba yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo

Itangazo rya minisiteri y’ingabo ryasohotse kuri uyu wa kabiri rivuga ko izi mpinduka zirahita zitangira gukurikizwa.

Maj Gen Bayingana yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Brig Gen Nyakarundi yari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, yasimbuye Col Andrew Nyamvumba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger