AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Gen.Nguema uheruka guhirika Ali Bongo ku butegetsi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira, yakiriye mu biro bye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X byatangaje ko Perezida Kagame n’uriya Jenerali “baganiriye ku rugendo rw’inzibacyuho rukomeje muri Gabon, ibibazo by’umutekano ku mugabane ndetse no mu karere ka Afurika yo hagati (ECCAS) ndetse n’inzego zishoboka z’ubufatanye hagati ya Gabon n’u Rwanda.”

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema ni Perezida w’inzibacyuho wa Gabon kuva ku itariki ya 04 Nzeri, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo Ondimba wari ubumazeho imyaka 14.

Bongo yari yahiritswe mu gihe yaherukaga gutsinda amatora y’Umukuru y’Umukuru w’Igihugu, gusa Gen Nguema wahoze akuriye umutwe w’abasirikare bamurindaga yavuze ko ariya matora yaranzwe n’uburiganya.

Uruzinduko rw’uyu musirikare mu Rwanda ruje rukurikira urwo aheruka kugirira mu bihugu bya Guinée-Equatoriale, Congo-Brazzaville na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger