AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Perezida Kagame yakebuye abirirwa mu masengesho bakananirwa kuzuza inshingano zibareba

Kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abayobozi ko bidakwiye ko bata inshingano zibareba kubera amasengesho, n’ubwo gusenga na byo ari ingirakamaro.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu azwi nka “National Prayer Breakfast”. Intego y’aya masengesho ni ugushimira Imana ku byiza iba yakoreye igihugu mu mwaka warangiye no kuyisaba kubikomeza mu mushya ariko nanone hanimakazwa indangagaciro za gikristu mu bayobozi.

Muri aya masengesho, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko gusenga ari byiza, gusa ashimangira ko bidakwiye gutuma umuntu ateshuka ku nshingano zimureba.

Ati” Ndatekereza ko nta wundi mugabane usenga kurusha Afurika. Amasengesho agomba kujyana n’ibikorwa… Ntushobora gufunga amaso gusa ngo usengere ko ibibazo byawe bikemurwa n’Imana gusa. Imana iguha uburyo bwo kwifashisha kugira ngo ukemure ibibazo byawe.”

Uretse abayobozi bakebuwe, abayoborwa na bo basabwe gushyiraho akabo kugira ngo imibanire yabo n’ababayobora igende neza bityo igihugu kirusheho gutera imbere.

Perezida Kagame kandi yahaye ababyeyi umukoro wo gukurikirana abana babo, dore ko hari abateshuka bagatora ingeso mbi. Yatanze urugero rw’abajya kwiga mu mahanga bakavanayo imico yaho igayitse irimo no kunywa ibiyobyabwenge.

Aya masengesho ngarukamwaka yo gusabira u Rwanda yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, ab’ibigo bya leta, aba sosiyete sivile ndetse n’ab’amatorero ya gikristu atandukanye. Aba bose bafatanyije gusaba Imana ngo izarinde u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame na Madamu we mu masengesho yo gusabira u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger