AmakuruImyidagaduro

Meddy n’Umukunzi we ntibakiri ku butaka bw’u Rwanda

Meddy n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia basubiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari na ho Meddy amaze imyaka igera ku 8 aba.

Tariki 24 Ukuboza ni bwo Meddy aherekejwe n’umukunzi we Mehfira Mimi basesekaye i Kigali aho Meddy yari aje kuhakorera igitaramo cya East African Party yerekaniyemo umukunzi we ndetse akanagaragaza ko afite abakunzi benshi cyane mu rw’imisozi igihumbi.

Bavuye i kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019.

Mu minsi bari bamaze mu Rwanda, Meddy yagiye kwereka umuryango we uyu mukobwa bateganya kubana.

Ku kibuga cy’indege, Meddy n’umukunzi we baherekejwe n’umuntu umwe rukumbi, Bruce Intore, ari na we usanzwe afasha Meddy mu bikorwa bitandukanye bya muzika akorera muri Afurika.

Uyu muhanzi aho yajyaga hose muri Kigali, ahanini yabaga aherekejwe n’umukunzi we Mehfira Mimi.

Iyi minsi yose Meddy n’umukunzi we bamaze mu Rwanda, bari bacumbitse muri Hoteli Park Inn iri ahazwi nko mu Kiyovu.

Meddy yerekanye umukunzi we mu gitaramo yakoreye i Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger