Perezida Kagame yageze muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Gaborone mu gihugu cya Botswana, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 6 Gicurasi 2026, akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama, yakiriwe na Perezida wa Botswana, Duma Boko. Nyuma y’uwo muhango, hateganyijwe ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, bizakurikirwa n’inama zagutse zizahuza abayobozi bo ku mpande zombi, mbere y’uko baganira n’itangazamakuru.
Mu byitezwe muri uru ruzinduko harimo gushyira umukono ku masezerano atandukanye agamije kongerera imbaraga ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ubukungu. Muri ayo masezerano harimo ajyanye no gukuriraho imisoro icibwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka, koroshya ingendo hakurwaho viza, ndetse no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.
Hari kandi gahunda yo gushimangira ubufatanye mu ishoramari, aho Rwanda Development Board izagirana amasezerano n’inzego zisa nayo muri Botswana. Ku mugoroba w’uwo munsi, Perezida Kagame ateganyijwe kwakirwa ku meza na mugenzi we mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano.
Ku munsi ukurikiyeho, biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura ikigo gikomeye cy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane diyama, kiri i Gaborone, anasoreze uruzinduko ku biganiro byimbitse ku ishoramari n’ubucuruzi bihuje abayobozi n’abikorera bo mu bihugu byombi.
Ibiganiro byatangiye mbere y’uru ruzinduko, byatangiye ku wa 5 Gicurasi bikomeje no ku wa 6 Gicurasi, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, hamwe n’abahagarariye inzego za Leta n’abikorera.
Iyi nama ni iya kabiri ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije kunoza no kwagura amasezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano, dipolomasi, ubuhinzi n’ishoramari, bikomeje gushyira imbaraga mu kurushaho kuwagura.



