Karasira Amiable agiye gufungurwa nyuma y’igihe afunzwe
Uzaramba Karasira Aimable wamenyekanye nka Prof Nigga wahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, agiye gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe.
Biteganyijwe ko arekurwa kuri uyu wa Gatatu.
Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije icyaha Uzaramba Karasira ku wa 30 Nzeri 2025, rutegeka ko afungwa imyaka itanu.
Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Ashinjwa kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Karasira yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.
Karasira we yavuze ko yari atunze menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.
Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ndetse runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akaba afungiwe mu igororero rya Nyarugenge.
Ubibaze neza ugendeye ku buryo iminsi igize umwaka mu Igororero ibarwa, Karasira Aimable yarangije igihano cye kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026.
Ubuyobozi bw’Igorero rya Nyarugenge bwatangarije IGIHE ko nubwo Karasira Aimable atararisohokamo ariko yamaze kumenyeshwa ko ataha.
Karasira Aimable nubwo atashye, Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa imyaka itanu, urubanza mu bujurire rukaba rutaraburanishwa.
Igororero ryo ryagaragaje ko iyo bugiye gufungura umuntu burebera gusa ku cyemezo kimufunga cyashyizwe muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa.
Umwe mu banyamategeko baburaniye Karasira, Me Gashema Felicien na we yabwiye IGIHE ko kujurirwa bidakuraho ko Karasira afungurwa, akazaburana mu Rukiko rw’Ubujurire ari hanze.
Izina rya Uzaramba Karasira Aimable ryamaze igihe rivugwa imyato kuko benshi mu bahanga mu by’ikoranabuhanga bamunyuze mu biganza, abacuramo abantu bakomeye mu basohokaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Ahagana mu 2010 yinjiye mu muziki yiyita Professor Nigga ndetse izina rye ryamamara henshi mu bakunzi ba Hip hop, bishimiraga ko iyi njyana yafatwaga nk’iy’ibirara yayobotswe n’intiti nk’umwarimu wa kaminuza.

