Hitezwe iki mu ruzinduko Perezida Kagame agiye kugirira muri Botswana
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe kugirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana kuva ku wa 6 kugeza ku wa 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa Perezida w’icyo gihugu, Duma Gideon Boko.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Botswana ku wa 29 Mata 2026, uru ruzinduko ruzabanzirizwa n’inama ya kabiri y’akanama gahoraho gahuza u Rwanda na Botswana mu guteza imbere ubufatanye (JPCC), iteganyijwe ku wa 4 no ku wa 5 Gicurasi 2026.
Iyi nama izagaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gukomeza ubufatanye bushingiye ku ntego zifatika n’iterambere rirambye, hashingiwe ku byagezweho kuva mu ruzinduko rwa mbere rwa Perezida Kagame muri Botswana mu 2019, rwatanze umusingi w’ishyirwaho ry’aka kanama.
Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na mugenzi we bazagirana ibiganiro byihariye bizibanda ku nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuvuzi bw’amatungo, ubwikorezi, ndetse n’ubufatanye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane diyama.
Byitezwe kandi ko Perezida Kagame azasura ikigo cy’ubucuruzi cya diyama cya Botswana (DTCB), mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa imikorere y’uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’icyo gihugu.
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye, impande zombi ziteganya gusinyana amasezerano atandukanye ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, harimo ubufatanye hagati y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi muri Botswana (BITC) n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB). Hazanasinywa kandi amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri, agamije koroshya ishoramari no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 5 Gicurasi 2026, hateganyijwe kandi ihuriro ry’abashoramari (Business Forum), rizahuza abikorera baturuka mu bihugu byombi bagamije gushaka amahirwe mashya y’ubucuruzi n’ubufatanye.
Perezida Kagame azaba aherekejwe n’abaminisitiri batandukanye, abayobozi bakuru muri Leta ndetse n’itsinda ry’abikorera, mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda na Botswana, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye bwagutse mu nzego z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

