AmakuruImikino

Perezida Kagame yagaragaje urwo akunda Arsenal nyuma y’uko yigaranzuye Manchester City

Perezida Kagame udahwema kugaragaza ko ari umukunzi w’akadasohoka w’ikipe ya Arsenal, yagaragaje ko yishimiye intsinzi yayo nyuma yo kwigaranzura Manchester City ikayitwara igikombe cya Community Shield iyitsinze penalite 4-1.

Perezida Kagame yanyujije ubutumwa kuri twitter ye agaragariza abakunzi b’iyi kipe ko anejejwe n’iyi nsinzi.

Yagize ati “Mwakoze cyane Arsenal. Birerekana ibyo kwitega mu bihe biri imbere. Ni iby’igikundiro.”

Igikombe cya Community Shield gihatanirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba warabanjirije uwo mukino, gusa nk’uko amategeko abiteganya, iyo hari ayabitwaye byombi, iyabaye iya kabiri muri shampiyona niyo iwukina.

Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi ukomeye wa Arsenal

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu mwaka wa 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsindwa cyangwa igatsinda. Nanone kandi Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, aho u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere mu maboko y’umipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger