AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Platini iby’uko yatandukanye n’umugore we yabihariye abamuzi kuruta uko yiyizi

Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P uri mu bakunzwe cyane mu muziki Nyarwanda, yavuze ko amakuru y’uko yatandukanye n’umugore we yayarekeye abazi ubuzima bwe kumurusha ko we ntacyo yabivugaho.

Muri Mata uyu mwaka nibwo inkuru zashyushye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gutandukana na Ingabire Olivier bari bamaze igihe kitari kinini bakoze ubukwe.

Ngo intandaro ya byose ni umwana wabo w’Imfura, Iganze Nemeye Zolane wavutse muri Nyakanga 2021 aho byavugwaga ko Platini yaje gusanga atari uwe.

Inkuru zavugaga ko uyu mugabo yageze aho gupimisha ikizamini cya ADN ngo basanga koko umwana atari uwe ari bwo yahitagamo gutandukana na Olivia.

Uyu muhanzi kuva ibyo byatangira kuvugwa nta rimwe yigeze ajya mu itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho.

Platini ejo waririmbye mu birori byo kwerekana abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 ndetse akaba yari no mu gitaramo cya Ally Soudy & Friends, nyuma yabajijwe n’itangazamakuru niba ibyavuzwe ari ukuri ariko avuga ko ibyo yabihariye abazi ubuzima bwe kumurusha.

Ati “Ubu se ibintu ntigeze mvugaho, ubu ni wowe ngiye kubibwira? Ibyo bintu mbiharriye abafite ubumenyi bwinshi kurusha ubwanjye, hari abafite ubumenyi bwinshi kurenza uko niyizi, bakomeze babiganireho.”

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021

Twitter
WhatsApp
FbMessenger