AmakuruImikino

Imikino ya Francophonie yaberaga i Kinshasa yashyizweho akadomo

Imikino ya Francophonie, yari imaze iminsi iri kubera i Kinshasa mu murwa mukuru wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 6 Kanama 2023 yasojwe. Ni imikino yatangiye kuwa 28 Nyakanga 2023, ikaba yari yitabiriwe n’ibihugu byose bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Mu gusoza iyi mikino, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Democrasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, yafashe ijambo ashimira ababashije kwitabira iyo mikino, arangije ababwira ko ibi ari amateka ku’Isi.

Yagize ati: “Iyi mikino ibaye ku nshuro ya 9, ibi ni uguteza imbere umuco no gushyigikira abahanzi bo muruyu muryango.”

Perezida Wa DRC yakomeje, ashimira abantu agira ati: “Ndashimira abakinyi n’abahanzi bitabiriye iyi mikino, maze ahamagarira abanye-congo gukomeza ibyo bigiye muriyo mikino anatangariza abanye congo ko iyo mikino irangiye. Asaba ko iyo mikino yazongera kugaruka mu gihugu abereye umuyobozi.”

Mu masaha make mbere y’uko iyi mikino itangira yo gusoza kunshuro ya 9 abantu bari bakubise buzuye muri Stade yitiriwe abahowe Imana (Stade de Martyrs), maze Polisi y’igihugu nayo izenguruka imihanda yose igana kuri iki kibuga kugira ngo babacungire umutekano neza.

Mu gusoza iyi mikikno byari akanyamuneza gakomeye, aho umukuru w’igihugu cya Congo yasabye ko iyo mikino yazongera kubera mu gihugu ayoboye ku yindi nshuro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger