Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori by’ isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge, mu muhango uteganyijwe kubera kuri Stade ya Mahamasina mu murwa mukuru , Antananarivo.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baranitabira umusangiro aho bari bwakirwe ku meza na Andry Rajoelina mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Iavoloha.
Iyi sabukuru iraza kwizihizwa ku nshuro ya 59, Ku wa 26 Kamena 1960 nibwo Madagascar yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Abakoloni b’Abafaransa.
Ku wa 19 Mutarama 2019, nibwo Rajoelina w’imyaka 44 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 55.66% ahigitse Marc Ravalomanana.
U Rwanda na Madagascar kandi ni ibihugu byagaragaje ubushake bwo gushimangira imikoranire ndetse no kureba uburyo byafatanya mu ngeri zitandukanye zirimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ububanyi n’amahanga.