AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Donald Trump yarakajwe no kuba byamenyekanye ko abyukira mu nkono

Perezida Donald Trump yahaye amabwiriza abakozi be kutagira icyo batangariza itangazamakuru ku gitabo gishya cyanditswe n’Maggie Haberman na Jonathan Swan, kigaruka ku mwaka wa mbere wa manda ye ya kabiri, kigashyira ahagaragara amakuru yihariye ku mibereho ye ya buri munsi.

Abanditsi b’icyo gitabo bavuga ko Trump akunda kurya utuntu tworoheje mu gicuku, ndetse ngo akenshi asiga imyanda yandagaye hasi cyangwa akawujugunya mu buryo butanoze muri poubelle yo mu cyumba cye.

Igitabo kivuga kandi ko hari ubwo abakozi bo mu biro bya Perezida basabwaga kugenzura ibiri muri iyo poubelle, kubera ko rimwe na rimwe yajugunyagamo ibintu bifite agaciro cyangwa inyandiko z’ingenzi.

Mu bindi bivugwamo harimo ko Trump yasabye ko mu byumba bye byo kogeramo hashyirwamo tapi, ariko ngo byasabaga kuzihindura kenshi kuko zahitaga zitoha cyane nyuma yo gukoreshwa.

Umwe mu bayobozi bakuru bo mu butegetsi bwe yavuze ko Trump yarakajwe bikomeye n’ibikubiye muri icyo gitabo, kuko yumvaga bimugaragaza nk’umuntu uteye ishozi kandi udafite isuku. Ibyo ngo ni byo byatumye abuza abakozi be kuganira n’itangazamakuru kuri ayo makuru.

Icyo gitabo kandi kigaruka ku rukundo rwa Trump akunda ibiribwa bitekwa vuba (fast food). Cyibutsa ko mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya 2024, yigeze kugurira abaturage ifiriti za McDonald’s, ndetse rimwe na rimwe agatumiza amafunguro akoresheje porogaramu ya DoorDash mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, birimo ubukangurambaga bwo gukuraho imisoro ku mafaranga y’ishimwe (tips) ahabwa abakozi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger