AmakuruImyidagaduro

Anita Pendo na Mama Sava bagiye kumenana amajigo

Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru wa KISS Fm, umuhanga mu kuyobora ibitaramo ndetse no kuvanga imiziki, agiye guhangana na Mama Sava wamamaye muri sinema y’u Rwanda, mu mukino w’iteramakofe.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE dukesha aya.makuru, Anita Pendo na Mama Sava bavuze ko bamaze igihe bitegura uyu mukino, ndetse ko imyiteguro yabo igeze kure ku buryo bizeye ko abazawitabira bazawunyurwa.

Anita Pendo yavuze ko nubwo ari ubwa mbere agiye gukina umukino w’iteramakofe, afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko yabyiteguye bihagije.

Ati “Yego, ni ubwa mbere ngiye gukina uyu mukino, ariko murabizi ko nkunda kugerageza ibintu byinshi. Iyo witoje neza nta cyo utakora. Kuri iyi nshuro ndi kwitoza cyane kandi nizeye kuzatsinda.”

Nubwo Anita Pendo ahamya ko azegukana intsinzi, Mama Sava na we yavuze ko aticaye ubusa kuko akomeje imyitozo kandi yiteguye guhatanira intsinzi.

Ati “Ndi kwitoza kuko nifuza gutsinda. Niba munzi neza, nkunda gukora ibintu byanjye neza. Nizeye ko umukino uzarangira ndi ku ruhande rw’abatsinze.”

Uyu mukino uzabera muri Petit Stade ku wa 5 Nyakanga 2026. Abifuza kuwitabira bazishyura 2000 Frw, 10.000 Frw cyangwa 20.000 Frw bitewe n’icyiciro bazahitamo.

Uretse umukino uzahuza Anita Pendo na Mama Sava, hateganyijwe n’indi mikino itandukanye izahuza abakina iteramakofe mu byiciro binyuranye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger