Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yafashe icyemezo cyo guharira abakiri bato

Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire wari Perezida wa Côte d’Ivoire guhera mu 2010 yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukwakira 2020.

Yatangaje ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo guharira abakiri bato ngo na bo batange umusanzu wabo mu kubaka no guteza imbere Côte d’Ivoire.

Kuri uyu wa kane tariki ya 05 Werurwe ni bwo Ouattara yatangaje ko ataziyamamariza indi manda ari imbere y’abagize guverinoma bagera kuri 352 ubwo bari bateraniye mu nama yabereye i Yamoussoukro.

Yagize ati “Mu gihe maze ndi umukuru w’igihugu, nakoze uko nshoboye kose ndetse nditanga, nafashe umwanzuro wo kutaziyamamaza mu matora yo mu 2020, byari ibyagaciro gukorera igihugu cyanjye.”

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati “Ntangaje ko ntaziyamamaza mu matora azaba ku ya 31 Ukwakira 2020 kugira ngo mpe ububasha abakiri bato.”

Iri ni isomo rikomeye Alassane Ouattara ahaye abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika dore ko usanga bagundira ubutegetsi bikanateza imvururu mu bihugu byabo.

Abanya- Côte d’Ivoire  bakiranye yombi icyifuzo cya Alassane ndetse banagaragaza amarangamutima batewe n’icyemezo cyiza yafashe.

Alassane Ouattara yatorewe kuyobora Côte d’Ivoire mu 2010 yongera gutorerwa indi manda mu 2015, uyu mugabo w’imyaka 78 yatangaje ko imyaka ye ari iyo kuruhuka kuko hari ibyo atagishoboye gukora bityo abafite imyaka mike bagomba guhatana mu matora bakamukorera mu ngata.

Alassane Dramane Ouattara yavutse tariki 01 Mutarama 1942, ni umyapolitiki wo muri Cote d’Ivoir akaba n’inzobere mu bukungu, Ouattara yakoze mu kigega mpuzamahanga cyita ku ifaranga, International Monetary Fund (IMF) no muri Central Bank of West African States (Banque Centrale des Etats de l’Afrique de l’Ouest, BCEAO), ndetse yanabaye Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire guhera muri 1990 kugera mu 1993.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger