AmakuruAmakuru ashushye

Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyarwanda ku cyorezo cya Caronavirus

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Caronavirus gikomeje kumvikana mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, Guverimnoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyarwanda kubyerekeranye n’iyi ndwara kugira ngo barusheho kunoza ubury bwo kubungabunga umutekano wabo.

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira iki cyorezo, Guverinoma y’ u Rwanda imaze iminsi ishyizeho itsinda rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko igihugu cy’u Rwanda cyiteguye gukurikirana no gukumira icyo cyorezo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse u biro bya Minisitiri w’Intebe,Abaturage bamenyeshejwe ko nta coronavirus iri mu Rwanda ndetse ko leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zifatika zo kuyikumira.

Yasabye Abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zitangwa n’inzego zitandukanye.

Guverinoma kandi yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage bayo ko iyi virusi yandura ku buryo wihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi atruka mu guhumeka, mu gukorero no kwitsamura, ndetse ikaba yahererekanwa binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Iyi ndwara imaze kumvikana mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Senegal, Marocco, Nigeria, Misiri Afurika y’Epfo na Tunisia. Nyuma y’iminsi itatu Senegal itangaje ko hagaragayemo umurwayi wa mbere wa Caronavirus, yongeye kugaragaza ko abanduye iki cyorezo biyongereye.

Itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’Intebe rikomoza kuri Caronavirus

Twitter
WhatsApp
FbMessenger