AmakuruImikino

Peace Cup: Rayon Sports izahura na AS Kigali muri 1/2 cy’irangiza

Tombora y’uko amakipe agomba guhura muri 1/2 cy’irangiza cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, yanzuye ko Rayon Sports ihura na AS Kigali mu gihe Kiyovu Sports igomba kwisobanura na Police FC.

Ni tombora yabereye ku Mumena mu kanya kashize.

Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’irangiza, nyuma yo gusezerera Gicumbi FC ku giteranyo cy’ibitego 9-1. Nyuma yo kunyagira iyi kipe y’umutoza ibitego 7-1 mu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports yongeye kwitwara neza itsinda Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.

Ibitego bya Manishimwe Djabel na Kakule Mugheni Fabrice ni byo byafashije Gikundiro gukura insinzi i Gicumbi.

Ikipe ya AS Kigali yo igomba guhura na Rayon Sports, yageze muri 1/2 cy’irangiza isezereye Gasogi United ku giteranyo cy’ibitego 3-2. Igitego Nsabimana Eric bita Zidane yatsinze mu minota ya nyuma y’umukino ni cyo cyafashije Abanyamujyi gusezerera Gasogi United ku munsi w’ejo. Ni igitego cyishyuraga icyo Dusange Bertin yari yatsindiye Gasogi ku munota w 14 w’umukino.

Police FC yo yageze muri 1/2 cy’irangiza isezereye Etincelles ku giteranyo cy’ibitego 4-1. Iyi kipe ya Polisi y’igihugu yasoje yiyorohereje akazi ubwo yajyaga gutsindira ibitego 2-0 mu mukino ubanza wari wabereye i Rubavu. Umukino wo kwishyura wabereye i Kigali ku munsi w’ejo na wo warangiye Police itsinze ibitego 2-1.

Kiyovu Sport igomba kwisobanura na Police, yageze muri 1/2 isezereye Intare ku giteranyo cy’ibitego 5-2. Iyi kipe yo ku Mumena yari yatsinze Intare ib itego 3-0 mu mukino ubanza, mbere yo kunganya na zo ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura wakinwe kuri iki cyumweru.

Kiyovu Sport yatsindiwe na Nizeyimana Djuma cyo kimwe na Ishimwe Saleh, mbere y’uko Ngabonziza Guillain yishyurira Intare ibitego byombi uko ari bibiri mu gice cya kabiri cy’umukino.

Imikino ya 1/2 cy’irangiza izakinwa ku wa gatatu ku wa 26 Kamena AS Kigali yakira Rayon Sports. Bukeye bwaho, Kiyovu Sports izakira Police FC. Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sport na AS Kigali uzakinwa ku wa 29, mbere y’uko ku wa 30 Police ikina na Kiyovu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger