AmakuruImikino

Copa América: Byasabye umukino wa nyuma w’itsinda ngo Argentine igere muri ¼

Ikipe y’igihugu ya Argentine Albiceleste, yageze muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya Copa América, nyuma yo gutsinda Qatar ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’itsinda.

Ni umukino Lionel Messi na bagenzi be bari bategetswe gutsinda kugira ngo barenge amatsinda, dore ko bari bagize intangiriro mbi muri iyi mikino ihuza ibihugu byo muri Anmerica y’Amajyepfo. Argentine yari yatsinzwe umukino wa mbere na Colombia ibitego bibiri ku busa, mbere yo kunganya na Paraguay igitego 1-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yafunguye amazamu hakiri kare cyane, ku gitego cyatsinzwe na Lautaro Martínez. Ni nyuma y’uburangare bukomeye bwa ba myugariro ba Qatar.

Mu gice cya mbere cy’umukino, Lionel Messi, Lautaro Martínez na Sergio Kunu Aguero bari bayoboye ubusatirizi bwa Argentine bashoboye kurema uburyo bwinshi bw’ibitego, ari na ko basubira gufasha bagenzi babo mu gihe Qatar yabaga ibatatse.

Argentine yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 84 w’umukino ibifashijwemo na Sergio Kunu Aguero, nyuma yo kwinira mu rubuga rw’amahina agacenga Boualem Khoukhi, mbere yo gutereka umupira mu rucundura.

Abanya-Qatar baje muri Copa America nk’abatumirwa, bagerageje gushaka byibura impozamarira ariko ntibyabakundira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger