AmakuruImikino

Peace Cup: Mukura VS na APR FC bananiwe kwisobanura

Umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro wahuzaga Mukura Victory Sports yari yakiriye APR FC i Huye, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Umukino wo kwishyura ni wo ugomba kwerekana ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa n’aho yigana ku buryo byageze mu minota 20 y’umukino nta yirabasha kubona uburyo bukanganye imbere y’izamu ry’indi.

Nta buryo bwinshi bwari kuvamo igitego bwabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, yemwe iminota 45 yarangiye nta kimwe iteye koruneri imbere y’izamu ry’iyindi.

Uburyo bwari gushobora kuvamo igitego ni ubwabonetse ku munota wa 25 w’umukino, ku mupira uremereye Mangwende yatereye kure y’izamu ariko umupira ukurwamo n’umuzamu Omar Rwabugiri.

Amakipe yombi yagerageje gusatirana ashaka igitego mbere yo kujya mu kiruhuko, gusa iminota 45 irangira bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri na bwo amakipe yombi yagerageje ibishoboka byose ngo abone igitego, gusa ibura ry’ibitego ryo mu gice cya mbere ryakomeje kwigaragaza kugeza iminota 90 y’umukino irangiye.

Umukino wa 1/2 wo kwishyura uteganyijwe gukinwa ku wa 08 Nyakanga, uyu akaba ari na wo ugomba gukiranura aya makipe yombi ugaragaza ikipe izagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger