AmakuruImikino

Patrice Evra yamaze guhagarikwa igihe kitazwi

Jacques-Henri Eyraud, Perezida wa Olympique Marseille, uyu munsi yahuye na Patrice Evra amumenyeshako yahagaritswe kubera imyitwarire yagaragaje akubita umufana.

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura kubera umugere Evra yakubise umufana kugeza ubu ubuyobozi bwikipe ya Marseille bwamaze guhagarika uyu musore w’imyaka 36 igihe kitazwi.

Patrice Evra ukinira Marseille yo mu Bufaransa yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya Europa League weretswe ikarita y’umutuku umukino utaratangira nyuma y’uko akubise umufana w’ikipe ye ubwo yarimo yishyushya yitegura umukino wari ugiye kubahuza na Vitória de Guimarães.

Bijya gutangira umutoza wa Marseille Rudi Garcia  yari yategenijeko Evra atarabanza mu kibuga ariko ku munota wanyuma amushyira kurutonde rwa 11 barabanza mu kibuga ubwo barimo kwishyushya abafana bakomeje kuririmba indirmbo zibasira Evra niko guhita shota umupira uremereye mu bafana hanyuma ubwo bari basubiye mu rwambariro ngo baze gutangira umukino Evra yagiye yegera ahari ibyapa byamamaza hafi yaho abafana bari bari doreko i burayi abafana baba bari hafi yikibuga maze aremo umufana umwe amukubita umugere .

Mwitangazo  Marseille yashyize ahagaragara yatangaje ko itakwihanganira imyitwarire mibi ya Evra ko imuhagaritse kugeza igihe kitazwi.

Uyu musore wahoze akinira ikipe ya Manchester United ku myaka ye 36 yamavuko bishobora kumuviramo kurangiza impano ye yo gukina umupira wamaguru cyane ko nimyaka ye imaze kumubana myinshi.

Ubuyobozi bwa marseille bukomeza buvugako nkumukinnyi wabigize umwuga ntiyagombaga gusubirikanya nabafana  doreko yanabanje gutera umupira uremereye mu bafana kubushake abashinja kumutuka.

Uwo bahoze bakinana muri Manchester United no mwikipe yigihuguy’ubufaransa, Mikael Silvestre, yabwiye BBC dukesha iyi nkuruko Evra  ntahazaza agifite muri  Marseille, ariko kandi ngo ibyo yakoze ntibyaba intandaro yo kureka gukina umupira.

Evra ari kugereranywa na rutahizamu Eric Cantona wahoze akinira Manchester United na we wakubise umufana umugeri witwa  Matthew Simmons mu mukino bakinaga na Crystal Palace.

Uyu niwe uri kugereranwa na Evra

Patrice Evra afite imyaka 36,afite abana babiri. Yakinye imikino 5 yanyuma ya Champions League, Akina umukino wa nyuma wa Euro, yanatwaye ibikombe bya shampiyona , birashoboka mu byumweru bike arahagarika gukina umupira wamaguru. Birashoboka ariko biranababaje arangije gukina umupira wamaguru gutya.

Reba uko byagenze

https://youtu.be/G6Ee-jeKJC8

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger