ImyidagaduroUmuziki

Pacson yakoze indirimbo ahuriza hamwe abaraperi, Bulldog yumvikanamo yigamba ubusambanyi

Mu ndirimbo nshya Pacson yahurijemo abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, Bulldog we aza yumvikana avuga ukuntu yigeze kujya akora ibikorwa bitandukanye birimo n’ubusambanyi.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Komeza’ Pacson yahurije hamwe abaraperi batandukanye barimo Bulldog, Bac T, Prime, Jay C, Old Jay n’abandi bakobwa bumvikana baririmba mu nyikirizo[chorus] yayo.

Itangira harimo ijambo rya Nelson Madiba Mandela  ahumuriza abirabura ababwira ko abazungu hari igihe kizagera bagakunda ibyo bakora, bakabishimira ndetse by’umwihariko hakiyongeraho kubakunda byuzuye.

Aba abahanzi bose baririmbamo bumvikana bivuga imyato , Pacson agatunga agatoki  abaraperi batakigaragara mu ruhando barimo Macho Mampa[uyu yamenyekanye mu ndirimbo yitwa irimbi ry’abazima].

Bulldog mu gitero cye atangira avuga ukuntu itsinda rya Tuff Gangz aririmbamo, rigitangira kuririmba ryari mu buzima bugoye gusa harimo  na bamwe bari bafite ikinyabupfura kigerwa ku mashyi bigatuma itangazamakuru ribibasira, hari aho avuga ko yigeze kugirana ibihe byiza na Shaddy Boo ndetse akanavuga ukuntu bakoraga ubusambanyi we na bagenzi be.

Ati”Ninjiye umuhanda bugicya njya muri Old school, rap ikiri hit mfata sample kuri Shaddy Boo, media itaraza kutumenera ubufu[kubabangamira no kuvuga imico mibi bari bafite]. Ikinyabupfura cyari muri Tuff Gangs cyari hasi kigerwa ku mashyi natwe turi hasi.”

“Tuva mu Kajasi[i Kanombe mu Kajagari] twerekeza Nyamijosi[i Nyamirambo], tukajya dukora verse tukanabyimba Chorus. Ku dukingirizo twacu niharaza abana, kuri fro kuri beat twiharaje mic kuva monday mpaka sunday Hip Hop ipande.”

Pacson akunda gukora indirimbo zitandukanye agahuriza hamwe abandi baraperi bagenzi be, mu ndirimbo ze zamenyakanye mu myaka yashize harimo iyitwa Imvune z’abahanzi, revolution, anti-virus n’izindi zitandukanye zagiye zimenyakana.

Uyu muraperi ari no gutegura kumurika mixtape ye ya mbere izaba iriho izi ndirimbo zose.

https://www.youtube.com/watch?v=MBIarMOSABE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger