AmakuruImikino

Ousmane Dembele wa Barcelona akomeje kuba imbata y’imvune

Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko rutahizamu wayo Ousmane Dembele ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, yongeye kugira ikibazo cya Hamstring.

Nta cyumweru cyari gishize uyu musore akize iyi mvune kuko umukino rukumbi yaherukaga gukina ari uwo ikipe ye yatsinze Villarreal ibitego 2-1 mu cyumweru gishize.

Byari byitezwe ko uyu musore abanza mu kibuga mu mukino FC Barcelona yatsinzemo Getafe ibitego 2-0 kuri uyu wa gatandatu, gusa birangira avanwe mu bakinnyi bagombaga gukina uyu mukino.

FC Barcelona yemeje ko uyu musore yagize ikibazo cy’imitsi mu kaguru k’iburyo, gusa yirinda gutangaza igihe agomba kumara hanze y’ikibuga.

Dembele wazahajwe n’iyi mvune imufata mu itako, byitezwe ko atazagaragara mu mukino wa UEFA Champions league FC Barcelona izahuriramo na Inter Milan ku wa gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger