AmakuruImikino

Omar Sidibé wamaze gutaha imitima y’aba-Rayon yashyize umukono ku masezerano

Ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje ko yamaze gusinyisha Umunya-Mali Omar Sidibé nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa gicuti iyi kipe iheruka gutsindamo AS Kigali.

Rayon Sports yemeje ko uyu musore wigeze gukinira AS Vita Club yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Isinyisha ry’uyu musore risobanuye ko agomba kugaragara mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league Rayon Sports igomba guhuriramo na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ku wa 11 z’uku kwezi, dore ko uyu musore ari no ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF.

Omar Sidibé ni umwe mu bakinnyi bamaze gutaha imitima y’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa gicuti Gikundiro iheruka gutsindamo AS Kigali igitego kimwe ku busa. Iki gitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong cyabonetse bigizwemo uruhare n’uyu munya-Mali wari umuhaye umupira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger