AmakuruImikino

Nzakiriza amaboko yombi ndetse nanaciye bugufi Neymar naramuka ahisemo kugaruka i Barcelona

Umunya croatia ukinira ikipe ya Barcelona hagati yatunguye benshi yerekana ko ari mu bababajwe nuko Neymar yavuye muri Barcelona akerekeza mu ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’ubufaransa maze mukubimuhamiriza abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ahishura ko ari umwe mu bazakiriza Neymar amaboko yombi naramuka afashe icyemezo cyo kugaruka i Camp Nou ku kibuga cya Barcelona.

ibi uyu musore witwa Ivan Rakitic yabitangaje ubwo mu minsi yashize ibinyamakuru by’ i Barcelone nka Mundo Deportivo byatangazaga ko Neymar atishimiye uburyo ikipe arigukinira ya Paris Saint Germain  irikwitwara dore ko yamaze no gusezererwa mu marushanwa ya Champions league ngo bityo  ngo niyo mpamvu Neymar arikwifuza gusubira i Camp Nou.

Nubwo umutoza wa Barcelona Ernesto Valverde yamaganiye kure ayo makuru Ivan Rakitic we yanze kuripfana avuga ko ari muba mbere biteguye kwakira neza Neymar naramuka agarutse muri Barcelona yahozemo na mbere .

Yagize ati: “Neymar ntanakimwe turaganira kubijyanye no kugaruka kwe muri Barcelona ariko biramutse aribyo nafungura imiryango nkamwakiriza amaboko yombi atari uko ari inshuti yanjye magara ahubwo ari ukubera urwego rwe afite mu mupira ndetse kubw’ibyo nzahora mushyira mu ikipe yanjye bitewe n’ubuhanga bwe.”

Neymar wakiniye Barcelona imyaka ine mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa mu mpeshyi y’umwaka ushize nyuma y’amezi 7 gusa agiye hari amakuru avugwa ko yifuza gusubira mu gihugu cya Espagne ndetse ayo makuru ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikaba biyakesha ise umubyara dore ko ariwe manager we ndetse ibi bikaza byuzuzanya nuko ikipe ya Real Madrid mukeba wa Barcelona yifuza kumutangaho miliyoni 400 z’a mayero.

Neymar kuri ubu wasubiye muri Brazil kwivurizayo kubera ikibazo cy’imvune afite, yatumye anabura ku mukino wahuje PSG na Real Madrid muri Champion league bitenganyijwe ko azakira neza nyuma y’ibyumweru bitandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger