Amakuru ashushyeImikino

Nyuma yo kunyagirwa na Enyimba FC, Rayon Sports yagarutse mu Rwanda-AMAFOTO

Saa tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri, ni bwo Rayon Sports yageze i Kigali ikubutse muri Nigeriya aho yanyagiriwe ibitego bitanu na Enyimba FC.

Ibitego 5-1 byari bihagije ngo iyi kipe yambara ubururu n’umweru isezererwe mu irushanwa rya Total CAF Confederation Cup ryari rigeze muri 1/4, Sopuruchi Augustine  Dimgba, Ikouwem Udo Utin, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Isiaka Oladuntoye ni bo batsindiye Enyimba FC mu gihe Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinze igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports.

Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, umutoza wa Rayon Sports wishimiwe , Robertinho Goncalves de Calmo, yavuze ko ashimira abakinnyi uburyo bitwaye mu gihe gito bamaranye ndetse ko baranzwe n’ubwitange bitewe n’uburyo abo ikipe yatangiranye atari bo isozanyije kuko bagiye bajya mu yandi makipe ndetse bikaba ngombwa ko hari abahindura imyanya bari basanzwe bakinaho.

Ati: “Ntababeshye twahuye n’ikipe ikomeye, ndababwiza ukuri twahuye n’ikipe ikomeye. Ni ikipe ifite irushanwa nk’iri inshuro ebyiri, ni ikipe ifite abakinnyi bamenyeranye mu gihe twebwe twatakaje abakinnyi barenga icumi babanzaga mu kibuga. Ubu twebwe twari dufitemo abana nka Gilbert (Mugisha), Ange (Mutsinzi), ni abakinnyi bari mu myaka 20 na 21, urumva ko harimo ikinyuranyo”. Robertinho

Robertinho yakomeje agira ati: ” Abakinnyi banjye bakoze akazi uko bari bashoboye. Reba nk’ubu mbere na mbere twafashe Caleb (Bimenyimana) tumuhinduramo rutahizamu mu gihe yari asanzwe ari umukinnyi uca mu mpande, urumva ko ni akazi gakomeye kaba karakozwe kugira ngo umusaruro uboneke kuko mu mikino ine yatsinze ibitego bitatu”.

Biteganyijwe ko abakinnyi bose b’iyi kipe bararuhuka kuri uyu wa Gatatu ariko nyuma ya saa sita bakajya mu myitozo irabera mu Nzove mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bashya dore ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bwakuye isomo muri Nigeriya bityo ko bagiye kongeramo abakinnyi bashya.

Abafana bari baje kubakira

Umutoza wa Rayon Sports n’abafana
Rwatubyaye Abdul yagowe cyane n’abataka ba Enyimba

Rwarutabura na Nkunda Match bakira Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger