Imikino

Nyuma yo kumukorogoshora Mourinho yamugize umutoza wa mbere mubi mu mateka ya Premier League

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho utajya wiburira iyo umucokoje dore ko ahita avuga ukuri kose nyuma Y’umukino uherutse kumuhuza na Liverpool ukarangira ari ibitego 2-1 ibitego byombi bitsinzwe n’umukinnyi ukiri muto uwo Ntawundi ni Marcus Rashford maze mu kiganiro umutoza wa Crystal palace kuri ubu witwa Frank De Boer akumvikana asenya Mourinho avuga ko yima abakinnyi ba bongereza umwanya kandi aribo bamutabara buri gihe.

Uyu niwe Frank De Boer umutoza wa Crystal Palace

Mourinho ubwo yakoreshaga Ikiganiro n’itangazamakuru mu kanya kashize avuga ku mukino uzamuhuza na Sevilla wa Champion league wa 1/16 yahise aboneraho gukomoza ku butumwa bwavuzwe nuyu mugabo utoza Crystal Palace maze ahita atangaza ko ariwe mutoza wa mbere urenze kuba mubi mu mateka ya Shampiyona ya Bongereza ya Premier League aha akaba yagize ati:“Mukanya kashize nasomye ibitangazamakuru bitandukanye nsangamo inkuru ahenshi ivuga ko umutoza wa mbere urenze kuba mubi mu mateka ya Premier League Frank Boer yavuze ko atari byiza kuri Rashford kugira umutoza nkajye ariko Icyo nabwira uriya musore ukiri muto nuko aramutse atojwe na Frank yamutoza uburyo atsindwa kubera ko umutoza we ahora atsindwa buri mukino”.

Marcus Rashford niwe nyirabayazana w’umwiryane hagati ya Mourinho na De Boer

Twitter
WhatsApp
FbMessenger