AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma yo kubyarana na Jacob Zuma ndetse akaba agiye no kumubera umugore wa 7 yategetswe gusezera ku kazi

Ku myaka mike cyane umukobwa witwa Nonkanyiso  Conco w’imyaka 24 urushwa imyaka 52 na Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika , yategetswe gusezera ku kazi yakoraga k’umubitsi n’ushinzwe itumanaho mu muryango yakoragamo utegamiye kuri Leta witwa  ’She Conquers’ ugamije gufasha abagore babana na virusi itera SIDA ndetse no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore nyuma y’uko humvikanye amakuru ko agiye kurongorwa na Jacob Zuma akamubera umugore wa 7.

Jacob Zuma w’imyaka 76 uyu mukobwa w’imyaka 24 uherutse kumubyarira umuhungu tariki 12 Mata 2018, ubu ngo bagiye gushyingirwa maze amubere umugore wa 7 ariko ibyaje gukurikira iyo nkuru nuko Uyu mukobwa witwa Conco Umuyobozi wungirije wa ’She Conquers’, witwa Leonora Mathe, yavuze ko impamvu basezereye Conco ari uko yakoze ibihabanye n’indangaciro z’uwo muryango nk’uko BBC yabitangaje.

Nonkanyiso Conco wiyemereye ko agiye kurongorwa na Jacob Zuma ubwo yagiranaga ikiganiro ni kinyamakuru cyitwaTimesLive aho yagize  ati: “Yego, tugiye gushyingiranwa ariko ni ibyo gusa navuga. Ngomba kugisha inama mbere yo gutanga ibirenzeho.”Ubukwe bwabo ngo buzabera ku rugo rwa Zuma ahitwa Nkandla muri KwaZulu-Natal, urugo rwavuzwe cyane ko yarwubatse ku mafaranga y’igihugu ubwo yarakiri perezida wa Afurika y’epfo.

Umuyobozi wungirije wa ’She Conquers’, witwa Leonora Mathe wakomeje avuga ko baharanira ko abagore n’abakobwa bigira, aho guhora bararikiye iby’abagabo bakuze b’abakire (Sugar Daddies) ko rero uyu Conco yabirenzeho akabikora ko biri mu byatumye ahagarikwa ku kazi.

Conco watangiye umubano wihariye na Zuma mu mwaka wa 2013.Yaba Zuma,ndetse n’imiryango yabo bombi ntacyo baratangaza ku mubano w’abo bombi nubwo agiye kwinjira mu mubare wa bagore ba zuma aribo  Gertrude Sizakele Khumalo (bashakanye. 1973), Kate Mantsho (bashakanye. 1976; bakaza gutana mu 2000), Nkosazana Dlamini (bashakanye 1982; bakaza gutana mu 1998), Nompumelelo Ntuli (bashakanye mu 2008), Thobeka Mabhija (bashakanye mu 2010) ndetse na Gloria Bongekile Ngema (bashakanye mu 2012). ndetse n’abandi Bivugwa ko Zuma afitanye abana nabo batashakanye ku mugaragaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger