AmakuruAmakuru ashushye

Ibihano bishya ku wakuyemo inda cyangwa uwabigizemo uruhare

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeli 2018, ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.

Ingingo ya 123 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Itegeko ryakoreshwaga ritandukaniye n’iri ku ihazabu kuko yari uguhera ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko rishya rivuga ko gukuramo undi inda bizajya bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300.000 FRW ariko atarenze 500.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo kitabwaho.

Usaba ko umwana afiteho ububasha bwa kibyeyi akurirwamo inda, abisaba umuganga wemewe na Leta yitwaje inyandiko y’ivuka igaragaza igihe umwana yavukiye.

Kudahanirwa ko wakuyemo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Kwibaruka ni kimwe mu bishimisha imiryango, aho usanga bamwe bakoresha ibirori byo kwakira umwana mushya, bagahemba uwo muryango. Ariko muri iki gihe bamwe bafata kubyara nk’ibyago, kugusha ishyano cyangwa igisebo, kuko abenshi biba byabagwiririye kubw’irari ry’umubiri ndetse cyane cyane ku rubyiruko bagahitamo gukuramo iyo inda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger