AmakuruImyidagaduro

Nyuma yo gukora ubukwe, Big Fizzo ari mu gahinda gakomeye

Big Fizzo w’i Burundi uherutse gukora ubukwe mu mpera z’icyumweru dusoje, ubu ari mu gahinda gakomeye ko kubura sekuru witabye Imana nyuma y’amasaha make cyane akoze ubukwe.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram , yatangaje ko sekuru yapfuye, aha yamwifurije kuruhukira mu mahoro ndetse anavuga ko inama n’ibitekerezo yamugiriye byose bizahora  ku bitugu bye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama ni bwo Mugani Desire wamamaye cyane nka Big Fizzo yakoye anasaba umukobwa avuga ko akunda cyane, imbere y’imiryango yombi bemeranya kubana akaramata.

Édith Stein Kimana yasezeranye na Big Fizzo imbere y’amategeko mu bukwe bwatunguranye cyane kuko Big Fizzo yabigize ubwiru kuko yabitangaje ejo agiye gukwa dore ko hari hashize umwaka ahawe gatanya agahita atandukana n’umugore w’umuzungu.

Nyuma y’amasaha make rero ni bwo uyu musaza yitabye Imana gusa icyo yazize kikaba kitigeze gitangazwa na Big Fizzo .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger