AmakuruInkuru z'amahanga

Nyuma yo gukomeza kwigiza nkana Tanzaniya yashyize yemera gukingira abaturage bayo Covid-19

Bwa mbere kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu gihugu cya Tanzania, iki gihugu cyemeye kwakira inkingo zo gukingira abaturage ni nyuma yahoo uwahoze ari perezida w’iki gihugu nywakwigendera Pombe Magufuli yari yaranze ko hari umuturage we wazaterwa urukingo ndetse ntiyemeraga neza n’ibijyanye na Coronavirus.

Nkuko ibinyamakuru mu gihugu cya Tanzaniya byakomeje kugenda bibyandika, iki gihugu cyamaze kwemera guhabwa inkingo zingana n’ibihumbi 300,000 za Covid-19 muri ya gahunda yashyizweho yo gufasha ibihugu mu gukingira abaturage babyo, ni gahunda yiswe iya COVAX.

Dr Dorothy Gwajima Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cya Tanzaniya, yatangaje ko bateganya gutangira gukingira abaturage babo bahereye ku bakozi bakora mu mavuriro atandukanye ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura vuba icyorezo cya Coronavirus.

Yageze ati” Nibyo koko tugiye kwakira inkingo ibihumbi 300,000 muri gahunda ya COVAX kandi turahita dutangira gukingira abaturage bacu duhereye ku bakozi bakora mu bitaro bitandunye, abantu bageze mu zabukuru, abafite ibyago byinshi byo kwandura ndetse n’abandi basanzwe badufasha umunsi ku munsi kurwanya iki cyorezo”.

Gwajima yakomeje avuga ko bagiye gutangira no kujya batangaza amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cyabo imbere kuko batari basanzwe babikora ndetse ngo ibi bazajya babikora nibura rimwe mu byumweru bibiri bakoresheje internet.

Dr Drothy yageze ati” Dufite imibare mishya y’abanduye Coronavirus ariko ntitwayitangaza buri munsi, turi kuyikusanya kandi twahisemo ko tuzajya tuyitangaza buri byumweru bibiri dukoresheje internet muzajya mubimenya.”

Minisitiri Gwajima yakomeje agaragaza ko ubu bamaze kuzuza ibisabwa byose kugirango bahabwe ziriya nkingo ndetse bategereje kwakira 20% by’inkingo za COVAX, hanyuma leta yabo ikazategura ingengo y’imari yo kubona igice gisigaye”.

Kuva Perezida Samia Suluhu yajya ku butegetsi, Tanzania yahinduye bigaragara imvugo n’imikorere imbere y’iki cyorezo, ugereranyije n’uwo yasimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli wategekaga amasengesho yo gusengera iki cyorezo, yarahagaritse gutangaza uko gihagaze kandi yaravuze ko iki gihugu kidakeneye inkingo za Coronavirus.

Yanditswe na Hirwa Junior

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger