AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yaguze imodoka y’agatangaza iri mu zihenze ku Isi

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bigaruriye imitima ya benshi muri Afirika, yageze ku ntego n’ibyifuzo yahoze afite kuva akiri muto byo kugura imodoka iri mu zihenze ku Isi,ubu yamaze kongera mu mitungo ye.

Uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania ari naho akorera umuziki we, yaguze iyo modoka yo mubwoko bwa Rolls-Royce Cullinan”yahoraga yifuza kuva mu bwana bwe ku kayabo ka 330.000$ni ukuvuga asaga miliyoni 330 Frw.

Uyu muhanzi usanzwe akunda imodoka zihenze, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yeretse abakunzi be imodoka yo mu bwoko bwa ‘Rolls-Royce Cullinan’ yiyongereye mu zo yari asanganywe.

Diamond yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2021 nubwo atabashije kugira icyo yegukana.

Yabonaniyeyo na bamwe mu bantu bakomeye mu ruhando rw’imyidagaduro ku Isi barimo Swizz Beatz,Wiz Khalifa, Akon, Snoop Dogg n’abandi batandukanye.

Uyu muhanzi agezweho mu ndirimbo ‘Kamata’ imaze gusa ibyumweru bike isohotse ariko ikomeje guca ibintu muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba aho imaze kurebwa na Miliyoni 4 kuruta rwe rwa instagram.

Diamond Platnumz yaguze imodoka y’akataraboneka yakozwe n’uruganda rukora imodoka ya perezida wa Amerika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger