ImyidagaduroUrukundo

Nyuma y’imyaka itanu bakundana, DJ Miller yambitse impeta umukunzi we-AMAFOTO

Miller uri mu ba DJ bagezweho mu mujyi wa Kigali mu kuvanga umuziki, yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo wamwemereye kumubera umugore.

‘Inshuti yanjye magara yambwiye yego’, aya niyo magambo DJ Miller yashyize kuri Instagram ye agaragaza ibyishimo afite kuba uyu mukobwa yamwemereye kumubera umugore.

Mu minsi ishize, Nigihozo Hope yakunze kugaragaza amarangamutima ndetse n’urukundo afitiye uyu mu DJ, ndetse ubwo DJ Miller aheruka kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, uyu mukobwa yanditse kuri Instagram ye ko asenga Imana ngo ubuzima bwose bazabumarane.

Miller ni umu DJ ariko agira atya agakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, azwi mu ndirimbo ‘Stamina’ ari kumwe na Social Mula, ‘Un Million C’est Quoi?’ (Remix) ft. Peace Jolis n’iyitwa ‘Iri Joro Ni Bae’ yakoranye na Riderman n’abahanzi bo muri Kina Music.

Yakoze ibyo basigaye bita gutera ivi, aramubaza ati wambera umugore? undi na we atazuyaje ati ‘Yego’.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger