AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

NYUMA Y’IMYAKA 2 USHER AKOZE UBUKWE N’UMUGORE WE KURI UBU URUGO RWABO RWAGEZE KU NDUNDURO

Umuhanzi  w’icyamamare Usher Raymond n’umugore we Grace Miguel nyuma yo kumara imyaka 10 bari mu rukundo bikagera aho baza no gukora ubukwe kuri ubu Bidasubirwaho bamaze gutangaza ko batandukanye nyuma y’imyaka 2 gusa basezeranye kuzabana akaramata.

Usher Raymond n’umugore we Grace Miguel

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru cya Us Weekly cyandikirwa muri leta zunze ubumwe za Amerika Usher yatangaje ko we nuwari umukunzi we  bamaze gutandukana aha akaba yagize Ati:

”Nyuma yo kubitekerezaho no kubyakira twahisemo guhagarika urukundo turatandukana.guhera ubu Tuzakomeza gushyikirana byahafi,bityo abakunzi bacu bari bishimiye imibanire yacu bo gukomeza kunga ubumwe kuri ubu biranze twese uku niko guhitamo kwacu twembi.”

 

iyi n’inzu yabo bari batuyemo I Los Angeles ifite ibyumba 5 ubwongero 6 kuri ubu iri ku isoko nyuma y’uko batandukanye

Nubwo inkuru yo gutandukana kwaba bombi yamenyekanye uyu munsi hari Amakuru yaramaze iminsi yemeza ko aba bombi Usher na Grace batandukanye mu mezi make yashize ndetse mbere y’uko batangaza iyi nkuru kandi mu byumweru bibiri bishize  ngo inzu yabo bari batuyemo I Los Angeles ifite ibyumba 5 ubwongero 6 bathrooms  bayishyize ku isoko bashakamo akayabo ka mafaranga angana na miliyoni $4.2 za madorali nkuko nanone tubikesha ikinyamakuru cya TMZ .

Usher hamwe n’umukunzi we wambere Tameka Foster batandukanye akaza gukundana na Grace Miguel 
aba ni abana babiri ba Usher yabyaranye na Tameka Foster umugore we wa mbere

nabawira ko Usher na Grace bakundanye guhera mu mwaka wa  2009  nyuma y’uko uyu muhanzi atandukanye n’umukunzi we wambere Tameka Foster banafitanye abana 2.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger