AmakuruImikino

Nyuma y’iminsi 24 bakoze ubukwe umunyabigwi mu ikipe ya Brazil Adriano yatandukanye n’umugore we

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wamamaye mu ikipe y’igihugu ya Brazil witwa Adriano yatandukanye n’umugore we nyuma y’iminsi 24 gusa bakoze ubukwe.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yashyingiranywe n’umuhanga mu gutunganya imisatsi Micaela Mesquita w’imyaka 25, mu minsi mike ishize.

Aba bombi bakaba barishimiye urukundo rwabo batemberana hose nyuma y’ubukwe ndetse bagasangiza amafoto yabo basinya impapuro zo gushyingiranwa kuri Instagram.

Ariko ikinyamamakuru cyo muri Brazil Extra Globo kivuga ko aba bombi batandukanye nyuma y’ibyumweru bike bashakanye.

Bavuga ko aba bombi bari barateguye kuzakomezanya ibirori n’incuti n’umuryango wabo mu mpera z’iki cyumweru ariko ntibyabaye.

Bivugwa ko Adriano na Mesquita batonganye nyuma y’aho uyu mugabo aviriye gusura inshuti i Penha, mu majyepfo ya Brazil, no kureba ikipe y’igihugu ikina n’Ubusuwisi mu gikombe cy’isi.

Amakuru y’inyongera avuga ko Adriano yasubiye mu rugo nyuma y’iminsi ibiri ahita atangira gushwana na Mesquita amuziza iwabo.

Ubu ngo bahagaritse gukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Mesquita nta mafoto y’uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru agifite kuri konti ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger