Amakuru

Nyarugenge:Umusekirite yafatanye mu mashati n’umurwaza bapfa umurwayi

Mu bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali habereye imirwano yahuje Umusekirite n’umurwaza,kuri iki Cyumweru,tariki ya 12 Ugushyingo.

Mu mashusho yagiye hanze, yagaragaje aba Bombi baterana ibipfunsi,nyuma yuko umurwaza yashakaga kujya mu bitaro ku ngufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.

Uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane , umugore we ntacyo arashyira mu nda.

Abandi barwaza nabo bari babujijwe kwinjira baranenge serivizi z’ibi bitaro kuko abasekirite babaka ruswa ngo binjire utayitanze agahezwa hanze.

Umunyamakru warimo atara iyi nkuru yahutajwe , anafatirwa mu gihe kingana n’isaha .

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge burahakana ibyo gutanga serivisi mbi ariko bugiye gukurikirana imirwano yabereye muri ibi bitaro.

Iyi n’indi nkuru mbi ivuzwe kuri ibi bitaro nyuma y’aho mu minsi ishize hari abagore bashinje abaganga b’ibi bitaro kubabaga nabi bikabaviramo kurwara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger