AmakuruPolitiki

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu nzira yo kwihuza mu matora

Aba bakandida batanu bakomeye mu bakandida 26 bari guhatanira intebe ya perezida wa RDC barimo kuganira kugira ngo barebe niba bakwishyira hamwe bagatanga kandidatire imwe bahuriyeho.

Kuva kuri uyu wa 13 Ugushyingo batangiye ibiganiro bigomba kwihuta kuko hasigaye igihe kitageze ku cyumweru hagatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Iki gihe cyo kwiyamamaza kizamara ukwezi aho aba bakandida bazazenguruka hirya no hino bashaka amajwi.Abakandida 26 bazagana abazatora babarirwa muri miliyoni 44.

Aba banyapolitiki bari mu biganiro, barashaka kwishyira hamwe kugira ngo bongere imbaraga bazabashe gutsinda amatora.

Izi ntumwa zahawe inshingano zo gushakisha uburyo bufatika bw’ubufatanye bwa politiki mu matora ya perezida yegereje.

Imishyikirano yatangiye kuri uyu wa mbere izamara iminsi itatu iyobowe n’umuryango utegamiye kuri Leta In Transformation Initiative (ITI), washinzwe mu 2013 kandi ugizwe n’ayoboye ibiganiro byagejeje kw’iherezo politiki y’ivangura ruhu.

Imyanzuro izava muri ibi biganiro bya Pretoriya izamenyeshwa abakandida, kandi haracyasuzumwa uko hategurwa izindi nama zabera ku butaka bwa Congo.

Amakuru yemeza ko intego nyamukuru ari ukureba ko habaho amasezerano yuko habaho kandidatire imwe, bityo abatavuga rumwe n’ubutegetsi imbere y’amatora ya perezida mu Kuboza 2023 bakazaba bafite imbaraga.

Muri Transformation Initiative mu kwezi k’ukwakira 2018 yateguye ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Johannesburg, yitabiriwe n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe, Martin Fayulu, Freddy Matungulu na Adolphe Muzito,icyo gihe, ibiganiro byibanze ku bumwe bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ya perezida.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger