AmakuruPolitiki

Impanuka y’indege yahitanye abasirikare batanu ba America

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitangaza ko abasirikare bacyo batanu bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu aho bari mu myitozo mu burasirazuba bw’ikiyaga Mediterane, ni hafi ya Israel.

Kivuga ko iyi ndege yakoze impanuka irimo gushyirwamo benzene mu gihe yari mu bikorwa bya buri munsi yose by’imyitozo.

Amerika yakomereje ibikorwa byayo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yadutse.

Perezida Joe Biden yahaye icyubahiro abapfuye, avuga ko aba basirikare “bashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera igihugu cyacu buri munsi”.

Ati: “Turasabira imiryango y’aba barwanyi uyu munsi na buri munsi”.

Itangazo ry’igisirikare ntirivuga aho iyo ndege yari ivuye n’aho iyi mpanuka yabereye.

Ariko Amerika yohereje amato abiri yikorera indege z’intambara, ndetse n’amato n’indege by’intambara, mu burasirazuba bwa Mediterane mu kwezi gushize.

Kohereza ibi bikoresho byerekana ko Amerika ifite impungenge ko intambara hagati ya Hamas na Israel ishobora gukwirakwira mu bindi bice by’aka karere.

Ariko cyane cyane, Amerika ishaka kuzibira umutwe wa Hezbollah ukomeye cyane muri Libani/Lebanon kwinjira muri iyi ntambara.

Ushyigikiwe na Irani, ari nayo isanzwe iha umutwe wa Hamas amafaranga n’intwaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger