AmakuruPolitiki

Nyarugenge:Umugabo w’imyaka 48 yagiye kuri Wese(WC)ahita apfa

Gafaranga Pierre w’imyaka 43, wari usanzwe utunzwe no kudodera abantu inkweto, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, yagpfiriye mu bwiherero ubwo yarimo ajya mu kazi nk’uko bisanzwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kimisigara, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yavuye iwe ari muzima mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6H00), agiye ku kudoda.

Yaje kujya mu bwiherero mbere yo kugera ku kazi, maze aza gupfiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimisagara, Ahimana Aimable yabwiiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nta burwayi buzwi yari afite, icyakora yemera ko uwo mugabo yari afite imibereho mibi.

Yagize ati “Yagiye ahantu kwiherera ahita aheramo. Ni urupfu rutunguranye.”

Uyu muyobozi avuga ko batamenya uburwayi yari afite, gusa ngo imibereho yari afite ntabwo yari myiza cyane kuko yakoraga akazi gaciriritse ko kudoda inkweto.

Yavuze ko inzego zitandukanye zirimo iz’ubugenzacyaha zahageze zigakora iperereza kuri urwo rupfu.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe.

Yagize ati “Ni ugutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikibazo nk’icyo kugira ngo inzego zibashe kuhagera Kandi bakirinda no kuba basibanganya ibimenyetso.”

Uyu mugabo yari asanzwe abana n’umugore ndetse n’abana, bigakekwa ko yaba yapfuye azize imibereho mibi irimo n’inzara.

Umurambo wa nyakwigendera biteganyijwe ko uhita ushyingurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger