Amakuru

Nyarugenge: Umusore ukekwaho kwiba ibirayi mu modoka yarashwe arapfa

Umusore utaramenyekana umwirondoro yaraye arasiwe mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, agerageza kwiba ibirayi mu modoka yaturukaga mu majyaruguru yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha Umuseke avuga ko nyakuraswa yarashwe ubwo yari amaze gukata ihema ryari ritwikiriye ibyo birayi n’umupanga. Ngo yari kumwe na mugenzi we wahise acika.

Uyu warashwe yabaye uwa gatandatu urasiwe mu mujyi wa Kigali akekwaho ubujura.

Cyakora cyo n’ubwo aba bajura bamaze iminsi baraswa, ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butangaza ko nta ntego yo kubarasa ihari.

Mu kiganiro Namuhoranye Felix ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’igihugu aherutse guha itangazamakuru, yavuze abaraswa bazira kugerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bityo anagira inama abasanzwe bakora umwuga mubi wo kwiba kuwuhagarika ngo kuko bitazabagwa amahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger