Amakuru

Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umubyeyi uheruka gupfira ku butaka bwayo atwite

Igihugu cya Uganda cyashyikirije u Rwanda umurambo w’umubyeyi witwa Mukarugwiza Elizabeth uherutse gupfira ku butaka bw’iki gihugu buherereye hafi y’umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera w’imyaka 39 y’amavuko yaguye igihumure binamuviramo urupfu, ubwo yageragezaga ngo kwinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe zizwi nka ‘Panya’ agiye guhaha ibyo kurya.

Nyakwigendera Mukarugwiza, akomoka mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze ho mu ntara y’Amajyaruguru.

Itangazo riheruka gusohorwa n’umuryango utabara imbabare wa Uganda, rivuga ko Mukarugwiza yituye hasi azize umunaniro ngo yatewe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda zamwirukankanaga zimubuza kwinjira muri Uganda.

Ronald Kanyerezi uyobora Croix Rouge mu gace ka Kisoro gaherereye hafi y’umupaka wa Cyanika, yatangaje ko bagerageje kwita kuri Mukarugwiza wari wataye ubwenge, gusa akaza kwitaba Imana nyuma y’iminota mike. Nyuma ngo umurambo wa nyakwigendera wahise ushyikirizwa inzego z’umutekano wa Uganda.

Amakuru avuga ko ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu ari bwo abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bahuye, umurambo wa nyakwigendera ushyikirizwa u Rwanda kugira ngo ujye gushyingurwa n’umuryango we.

Urupfu rwa Nyakwigendera Mukarugwiza Elisabeth, ni ingaruka mbi ku bibazo by’umubano utifashe neza  hagati y’u Rwanda na Uganda.

Leta y’ u Rwanda iherutse gusaba abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo ku butaka bwa Uganda ku bw’umutekano wabo.

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bishingiye ku kuba Uganda igerageza gufasha imitwe ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda baba ku butaka bwayo bahohoterwa bazira ubusa.

Cyakora cyo guverinoma ya Uganda ihakana yivuye inyuma ibyo u Rwanda ruyishinja byose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger