AmakuruPolitiki

Nyarugenge: Ubufatanye bwa Minisante na RNP bugamije iki?

Ku wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023 kuri Club Rafiki i Nyamirambo habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwateguwe na Minisiteri y’ Ubuzima na Polisi y’ Igihugu. Bukaba bwari bufite insanganyamatsiko ivuga ngo: “IKUNDE, Gukoresha ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.BYIRINDE!” Bwari bugamije kugaragariza urubyiruko ingaruka zabyo. Ubwo bukangurambaga bwari bwitabiriwe n’ abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yashishikarije urubyiruko rw’abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babigurisha. Akomeza avuga ati: “Uretse ingaruka zikomeye ibiyobyabwenge bigira ku buzima, binakururira imiryango amakimbirane, bikaba intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha bitandukanye bikorwa ahanini n’urubyiruko.”

Yasoje avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye guharirwa Polisi gusa, ko ahubwo nabo bagomba kubigiramo uruhare, batanga amakuru ku babikwirakwiza kugira ngo bafatwe maze asaba abayobozi b’ibigo, gushyiraho amakipe yo kurwanya ibiyobyabwenge azajya arushaho kumenyekanisha ingaruka zabyo.

Hategekimana Papias ni umwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge ariko bakaza kubivaho, yaganirije abanyeshuri bari aho uko yabikoreshaga n’uko yabashije gutera intambwe yo kubireka. Yagize ati:” Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 13 kugeza ku myaka 19, nari narabaye imbata yabyo kugeza ubwo najyanywe no mu kigo ngororamuco, n’ubwo bitari byoroshye ariko hambereye Inzira yo kubisezerera. Maze agira inama abanyeshuri ababwira ko nta kandi kamaro yabibonyemo uretse kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha.

Kuri ubu Hategekimana akora umwuga w’ubudozi kandi akenshi arangwa n’ibikorwa byo gukangurira abagikoresha ibiyobyabwenge kubivamo bagatangira ubuzima butanga icyizere cy’ejo hazaza.

Mu butumwa abanyeshuri bahawe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima Dr. Yvan Butera buragira buti: “Banyeshuri, rubyiruko nimuvuge oya ku biyobyabwenge kugira ngo muzabashe kugera ku ndoto zanyu. Dore muracyari bato, mufite igihe kinini cyo kubaho n’inzozi z’ibyo mugomba kugeraho ariko kugira ngo muzabashe kubigeraho ni uko muzaba mwirinze gukoresha ibiyobyabwenge.”Maze asoza ababwira ko Igihugu kibakeneye, kandi ari nabo bazavamo abayobozi bo mu bihe bizaza na ba dogiteri, ariko abibutsa ko ibyo bitagerwaho baramutse barishoye mu biyobyabwenge kuko byabangiriza ubuzima ntibabashe kugira ubwo bushobozi.”

Hategekimana atanga ubuhamya bwe

CP Bruce akebura abanyeshuri

Dr. Yvan Butera atanga impanuro

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger