AmakuruPolitiki

Rubavu:Abamize imyanda yo mu Bwiherero barikurohora abatwawe n’ibiza baratabaza

Abagize uruhare mu kurohora abantu bari barohamye mu gihe cy’ibiza baravuga ko bahangayikishijwe n’uko hari abamize imyanda yo mu bwiherero bagasaba ko bahabwa imiti batarafatwa n’uburwayi buyikomokaho.

Mu ijoro ryo ku italiki ya 03 Gicurasi 2023, isaa saba zishyira saa munane z’ijoro, aha mu murenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu, amazi yari yatangiye kunyanyagira ku mabati.

Aha ni nako inkwakuzi n’abasore bari barigutabara, abanyantege nke batashoboraga kwikuramo, kugira ngo barokire ubuzima bwabo bwari buri mu mazi abira.

Bamwe mu bakoze iki gikorwa bahangayikishijwe n’uko banyoye amazi yavaga mu bwiherero (W.C) bitewe n’umwanda wabwo ushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

“Umwanda ku muntu wawunyoye, ntabwo yawunyoye awureba gutya, ni nka kwakundi umuntu arohama bakurohora, urumva iyo umuntu arohamye hari ibintu amira ni gutyo bagiye banywa imyanda, natwe nk’abantu bagendagamo turi kurohora abantu tugenda tuyinyuramo haribyagemdaga bitwinjiza mikorobe (Microbes) mu mubiri, hagati aho umuntu akaba yasaba ko nk’ubu bampaye nk’ikinini runaka gishobora kumufasha gusohora iyo myanda yanyinjiye mu mubiri”.

“Ni ukuvuga ngo abantu bose ubona bahirikiwe inzu, abenshi abadafite imbaraga nk’abakecuru, abana,…. usibye inzego z’umutekano zaba zarabarwanyeho abenshi bararohamyr bananywa iyo myanda”.

Ngo bashingiye kuri uwo mwanda bamize ubwo barwanaga no gukiza ubuzima impamvu ituma basaba ko bahabwa imiti cyangwa bagasuzumwa.

“Dufite impungenge y’uko hano hashobora kuzatera ikintu cy’icyorezo bitewe n’ibintu by’imyanda abantu banize, turasaba inzego z’ubuvuzi kuba zadufasha wenda zikagira nk’imiti ziba zagenera nk’abaturage batuye hafi aha n’abandi bari mu nkambi babakirere isuzuma kuko byazabagiraho ingaruka”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu NZABONIMPA Deogratias arahanagarira abo bose kugana kwa muganaga kuko ngo ubuvuzi bw’abagezweho n’ibiza butangwa ntakiguzi.

Ati’:” Uwaba afite impungenge z’ubuzima bwe zishingiye ku kuba yaratanze umusanzu mu kurokora bagenzi be akaba Yaba yaranyoye amazi atarakeiye kuba yaranyoye akaba yumva afite impungenge abo bantu bahabwa serivise z’ubuzima nta kiguzi, bityo rero nkaba numva igikuru gikomeye ari ugutanga amakuru ko uwariwe wese ufite iki kibazo yagana ikigonderabuzima kimwegereye,yagana ibitaro turamuvura rwose nk’uko nabivuze muri serivise duha bene abo, n’iz’ubuzima zirimo”.

Amakuru dukesha ibitaro bikuru bya Gisenyi ni uko hari abo birikwakira bagize ibibazo byo kurwara inzoka n’izindi ndwara zikomoka ku mwanda, ngo n’ubwo nta cyorezo kigeze kigaragaramo, uyu munsi abahuye n’ibiza batari mu nkambi bitewe n’uko inzu zabo zitangiritse bikomeye bakomeje ibikorwa byo kwita ku isuku mu rwego rwo kwirinda ko byazakurikirwa n’indwara ziterwa n’umwanda.

Meya w’akarere ka Rubavu yasabye abumva bafite impungenge z’iki kibazo kunyarukira ku bitaro bagafashwa
Abaturage bavuga ko hari abamize imyanda mu gihe cy’ibiza ubwo bafashaga bagenzi babo

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA (Isangostar)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger