AmakuruUtuntu Nutundi

Nyanza: Kuri Bonane Inyama yanize umugabo mpaka ahasize ubuzima

Hari kuwa mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, ubwo abatari bake bizihizaga itangira ry’umwaka mushya barya akaboga(Inyama), banywa ibinyobwa bitandukanye, gusa ibi ntibyaje kugwa neza umugabo wo mu karere ka Nyanza wanizwe n’inyama mpaka ashizemo umwuka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024.

Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

Uyu ngo yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.

Uyu ngo yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu 02 Mutarama, 2024.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahamagawe ngo bugire icyo buvuga ariko ntibwaboneka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger