Nyambo Jesca yatunguwe n’urukundo: Impeta y’urwibutso ihindura ibanga rikomeye ku rugendo rwo kubana
Ku wa 24 Nyakanga 2026 hamenyekanye amakuru ku mukunzi w’umwamikazi wa sinema nyarwanda Nyambo Jesca ubwo yageze ku munsi udasanzwe mu buzima bwe, ubwo yambikwaga impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga, mu birori byabereye mu muhezo.
Amakuru y’uyu muhango yatangiye kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 23 Nyakanga 2026, ariko nyuma hamenyekana ko uyu muhango wari warateguwe mu ibanga rikomeye kugira ngo Nyambo atazamenya ikigiye kuba.
Uyu mukobwa wamamaye muri sinema nyarwanda yari yitabiriye ibirori yatekerezaga ko ari ibyo kwizihiza isabukuru y’umuhanzi Bwiza, ariko nyuma aza gutungurwa no kubona ko hari undi mugambi wari uhari wo kumwereka urukundo rudasanzwe.
Amakuru avuga ko abari batumiwe muri ibi birori bari basabwe kutagira amafoto cyangwa amashusho bafata, kuko byari biteganyijwe ko amafoto n’amashusho by’uyu mwanya udasanzwe bizakorwa n’ababigize umwuga ndetse bikazashyirwa hanze mu gihe gikwiye.
Igitangaje kurushaho ni uko Nyambo ubwe atari azi ko uwo munsi ari buterwe ivi. Yari azi ko umukunzi we ari muri Australia kandi ko ataherutse kugera mu Rwanda, bityo kuba yamusanze muri ibyo birori byabaye igitangaza gikomeye kuri we.
Umwe mu bari bahari yavuze ko ibi birori byari byateguwe mu buryo bwo gutungura Bwiza, ariko ko nyuma byaje kuba n’umwanya wo gutungura Nyambo Jesca.
Ati: “Nyambo yari mu itsinda ryateguraga ibirori by’isabukuru ya Bwiza, kuko bashakaga kumutungura azaba ari mu bitaramo hanze y’u Rwanda. Icyo atari azi ni uko na we yari gutungurwa.”
Mu kanya kadasanzwe k’umunezero, umukunzi wa Nyambo yahise amwambika impeta amusaba ko batangira urugendo rushya rwo kubana akaramata. Nyambo nawe ntiyazuyaje kwemera icyo cyifuzo, ashimangira intambwe nshya mu buzima bwe.
Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, aho yagiye yigaragaza mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ndetse akaba akunzwe n’abatari bake.
Uyu muhango wo kwambikwa impeta ubaye intangiriro y’undi murongo mushya mu buzima bwe, mu gihe abakunzi be bakomeje kumwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwo kubaka urugo.


