DRC: Imibare y’abishwe na Ebola iteje inkeke
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iracyagowe no guhangana n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, aho kugeza ku wa 23 Nyakanga 2026 habaruwe abantu 2973 bayanduye barimo 1309 bapfuye.
Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 25 Nyakanga, agaragaza ko abantu 540 bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abarwayi 766 bari mu kato cyangwa se mu mavuriro atandukanye.
Intara ya Ituri iracyari izingiro ry’iki cyorezo kuko ni yo ifite umubare munini w’abacyanduye n’abapfuye. Izindi ntara zikigaragaramo ubwandu zirimo Kivu y’Amajyaruguru, Tshopo na Haut-Uélé.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko hakenewe kongera imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo binyuze mu gukurikirana abanduye, gusuzuma abakekwaho kucyandura no kongera ubukangurambaga mu baturage.
Nubwo abaganga n’abo mu nzego z’ubutabazi bari gukora ibishoboka byose ngo bahashye iki cyorezo, bavuga ko bari guhura n’imbogamizi zirimo kudahembwa, kudashobora kugera ku baturage mu buryo bwihuse n’umutekano muke.
Ikibazo cyo kudahembwa cyatumye abaganga n’abaforomo bakorera muri Bunia mu Ntara ya Ituri bahagarika akazi kuri uyu wa 25 Nyakanga, basiga abarwayi mu mavuriro, bamenyesha Leta ko bazagasubiramo yabahaye amafaranga ibagomba.
Inzego z’ubuzima n’iz’ubutabazi zivuga ko kugabanya umubare w’abapfa bizaterwa no gutahura indwara hakiri kare, gutanga ubuvuzi bwihuse no gukomeza gukorana n’abaturage.
