Amakuru ashushyeIyobokamana

Nyamasheke: Nambajimana yasezeye ku murimo w’ubupadiri

Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu, yasezeye ku murimo w’Ubupadiri ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.

Padiri Nambajimana bakunze kwita Mushi, yari amaze imyaka isaga itanu ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti. Yasezeye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018.

adiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, Nshimiyimana Alexis, yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makuru ati “Ibyo sinjye ubitangaza mwabaza nyir’ubwite cyangwa Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro.”

Twagerageje kuvugana na Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba ari nawe ureberera Diyoseze ya Cyangugu, inshuro zirenze eshanu ntibyadukundira, kuko telefoni ye igendanwa atayitabaga.

Padiri Nambajimana yasezeye ku mirimo ye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger