Amakuru

Musanze: Umuturage arashinja ‘umukire witwa Pierre’ kumutwarira isambu ku ngufu

Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y’uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka ku ngufu.

Uyu muturage wa ‘Ntahonikora’ avuga ko ikibazo cye n’uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022.

Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n’umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko bagurisha ubutaka bafite buherereye mu kagari ka Cyivugiza, mu murenge wa Muko. Ni ubutaka bufite UPI: 4/03/09/01/4213; bukaba bungana na m² 739.

Bazimaziki avuga ko ubusabe bw’uyu mugore bamaranye imyaka irenga 20 yabwanze; bijyanye no kuba bari basanzwe bagirana amakimbirane ya hato na hato. Ikindi avuga ko yanze ko bagurisha buriya butaka kuko iyo gahunda ntayo yari afite.

Uyu mugabo usanzwe atunzwe no guca incuro avuga ko ubwo yari yagiye gutera ikiraka, Mukamana yamuhamagaye kuri Telefoni y’umukoresha we amumenyesha ko yamaze kugurisha ya sambu Habyarimana Pierre.

Uwitwa Majyambere ukunze guha akazi uyu mugabo yavuze ko uwo mugore amuhamagara kuri telefoni ye yamubwiye ati: “Mubwire ko amafaranga bamaze kuyampa, akore icyo ashaka.”

Bazimaziki avuga ko amakuru yamenye ari uko iriya sambu yahawe agaciro ka Frw miliyoni 1, gusa umugore we ahabwa Frw 800,000. Ngo muri Frw 200,000 yasigaye ibihumbi 100 byagenewe gahunda ya ‘mutation’; andi nka yo ahabwa umukomisiyoneri wari washatse umukiriya wa buriya butaka.

Uyu muturage avuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yigeze agira mu kugurisha buriya butaka; ko ahubwo mu nyandiko y’amasezerano y’ubugure igaragaza ko yagurishije buriya butaka yacuzwe.

Hanabashine kuboneka kopi y’umwanzuro w’urubanza rwa buriya butaka rwaciwe n’inteko y’abunzi b’umurenge wa Muko mu Ukuboza 2022. Imwe mu ngingo z’uyu mwanzuro ivuga ko Habyarimana Pierre wari uhagarariwe n’uwitwa Muturage Jean Baptiste na Bazimaziki Aimable bemeranya ko “hakorwa amasezerano y’ubugure ndetse no mu guhana amafaranga Bazimaziki yari adahari”.

Umuturage nyuma y’uko ubutaka bwe bugurishijwe yiyambaje inzego zitandukanye ntiyarenganurwa

Bazimaziki avuga ko umugore we akimara gucurana na Habyarimana umugambi wo kugurisha buriya butaka bwe, yahise yaka gatanya.

Kuri ubu ibya gatanya y’aba bombi biracyari mu nkiko, nta mwanzuro urayifatwaho.

Uyu muturage avuga ko nyuma y’uko ubutaka bwe bugurishijwe yatanze ikirego ku rwego mu kagari ka Mburabuturo, gusa ubuyobozi buhamagaje Habyarimana yanga kwitaba.

Avuga ko iki kibazo yanakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru; gusa abura uwamufasha.

Hari kopi y’inyandiko yanditswe ku wa 24 Gicurasi 2022 Habyarimana avuga ko yahawe n’umujyanama w’Intara y’amajyaruguru mu by’amategeko ubwo yitabazaga ubuyobozi bw’Intara ngo bumurenganure, gusa agasanga Nyirarugero Dancille wari Guverineri wayo adahari.

Muri iyi nyandiko handitswemo ko nyuma y’uko Bazimaziki wasabaga kurenganurwa agasubizwa isambu ye agaragaje ko afitanye ikibazo na “Habyarimana Pierre waguze isambu n’umugore we Mukamana Claudine ariko Bazimaziki atabizi”, ubuyobozi bw’intara bwavuganye na Habyarimana hemezwa ko ku wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022 bagombaga kujya ku ntara uko ari batatu kugira ngo ikibazo gikemuke impande eshatu zose zihari.

Umujyanama w’Intara mu by’amategeko, Jean Pierre Malikidogo, yemeye ko ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwigeze kwakira ikibazo cy’uriya muturage.

Yakomeje agira ati: “Na Pierre twaravuganye, nashakaga kwibonanira na Pierre akagari kambwira ko icyo kibazo kagiye kucyinjiramo. Akagari kacyinjiyemo, ndumva uwo mugabo yaragiye no ku karere kuko hari n’abandi baturage bavugaga ko bashobora kuba bafitanye na Pierre ikibazo nk’icye, hanyuma Pierre yaje kutubwira ko nta muntu bafitanye ikibazo, ko bose yaba yarabishyuye.”

Bazimaziki avuga ko yarenganijwe n’abunzi b’akagari, atsinze Habyarimana ku murenge yanga kubahiriza umwanzuro w’urubanza

Twamenye ko muri Kamena 2022 Habyarimana Pierre nyuma y’igihe Bazimaziki amuregeye inzego z’ubuyobozi akanga kumwitaba, yahindukiye akamurega mu bunzi b’akagari ka Mburabuturo.

Icyo gihe yamuregaga kuba yari yaramugurishije ubutaka gusa akanga ko babuhererekanya (mutation).

Bazimaziki avuga ko icyo gihe yatsinzwe na Habyarimana, gusa akavuga ko yarenganyijwe n’abunzi ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kujurira mu bunzi b’umurenge wa Muko.

Mu bujurire na bwo yaratsinzwe, gusa nk’uko byari byagenze ku kagari na bwo aza kurenganywa.

Uyu muturage avuga ko icyamurokoye ari uko manda y’abo bunzi ahamya ko hari bamwe basanzwe ari abakozi ba Habyarimana yaje kurangira, ntibongera kugirirwa icyizere cyo kongera gutorwa.

Muri abo bunzi batumye atsindwa ngo hari umwe wamwemereye ko “njye nariye ruswa.”

Icyo gihe kandi ngo byahuriranye no kuba yarashatse umwanzuro w’urwo rubanza ngo ajurire ukabura, ibyatumye hategekwa ko urwo rubanza ruseswa rukaburanishwa bundi bushya.

Urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) ngo ni rwo rwategetse ko ruriya rubanza rusubirwamo “rukaburanishwa mu bushishozi.”

Mu Ukuboza 2022 ni bwo uru rubanza rwasubiwemo, Bazimaziki atsinda Habyarimana.

Mu myanzuro y’uru rubanza twaboneyeho kopi, handitsemo ko “Muturage Jean Baptiste uhagarariye Habyarimana Pierre na Bazimaziki Aimable bemeranya ko hakorwa amasezerano y’ubugure Bazimaziki yari adahari, ndetse no guhana amafaranga.”

Abunzi icyo gihe kandi basanze impamvu y’ubujurire bwa Bazimaziki “ifite ishingiro”, mbere yo kwanzura ko “ubutaka bwagurishijwe mu buryo butemewe kuko Mukamana Claudine n’umwana we Sano Rose [wari ufite imyaka 17 y’amavuko icyo gihe] ntibagombaga kubugurisha Bazimaziki adahari.”

Inteko icyo gihe kandi yanzuye ko uwo murima “ugomba gusubira mu muryango, Mukamana Claudine agasubiza Habyarimana Pierre Frw 900,000 kuko ari we wayakiriye umugabo adahari.”

Ni icyemezo Inteko y’abunzi b’umurenge wa Muko yafashe ishingiye ku kuba “nta nyandiko yatanzwe na Bazimaziki Aimable y’uburenganzira bwo kugurisha uwo murima”, ibisobanura ko ubwo bugure butari bwemewe.

Umwanzuro usubiza Bazimaziki ubutaka bwe wagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze ku wa 02 Mutarama 2023; gusa amakuru dufite ni uko utigeze wubahirizwa bijyanye no kuba kuva muri Mata 2022 Habyarimana yarahise ashyira muri buriya butaka imashinini zikata amakoro ziyakuramo ‘ama-Pavets’.

Kugeza ubu ni we ukibyaza umusaruro ubwo butaka.

Bazimaziki ukiri mu gihirahiro nta cyizere cyo kubona ubutabera afite

Amakuru twamenye ni uko ku itariki ya 30 Ukwakira 2023 Bazimaziki Aimable azongera guhurira imbere y’ubutabera na Habyarimana Pierre, nyuma yo kujuririra icyemezo cya ruriya rubanza [Pierre] yatsinzwemo.

Ni urubanza ruzaburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwo mu karere ka Musanze.

Bazimaziki Aimable avuga ko nta cyizere cyo gutsinda uru rubanza afite, bijyanye no kuba amaze igihe asiragira mu nzego zitandukanye akenshi akabura uwamurenganura.

Hejuru y’ibi avuga ko Habyarimana asanzwe “akoresha inzego zitandukanye zo mu majyaruguru, ibituma zimutinya kubera amafaranga atunze.”

Uyu muturage avuga ko hari n’ubwo yigeze guhamagara kuri Terefoni uriya munyamafaranga ngo byibura babe bakumvikana, undi akamubwira ko ntaho ashobora kumurega.

BWIZA yanditse iyi nkuru yifuje kumenya icyo Habyarimana Pierre avuga ku byo Bazimaziki amushinja, mu magambo make abwira umunyamakuru ko “ntacyo nabivugaho kuko biri mu butabera.”

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwijeje gutanga ubufasha

Umujyanama w’Intara y’Amajyaruguru mu by’amategeko, Jean Pierre Malikidogo, avuga ko ntara nta bushobozi ifite bwo kumenya ngo umukono uri ku nyandiko runaka ni iya kanaka.

Yavuze ko niba uriya muturage yemeza ko inyandiko y’igurisha yasinywe mu mazina ye kandi yari adahari “agomba kuyijyana muri RIB bagapima niba umukono ari uwe. Bwa bugure buteshwa agaciro hanyuma abamusinyiye bagakurikiranwa mu mategeko.”

Bazimaziki cyakora avuga ko uru rwego rushinzwe ubugenzacyaha yigeze kurwiyambaza, bikarangira rutamufashije.

Malikidogo avuga n’iyo uriya muturage yatsindwa mu rubanza rw’imbonezamubano ashobora gutanga ikirego mu bushinjabyaha cy’uko inyandiko yashingiweho atsindwa ari impimbano, bityo urubanza yatsinzwemo rukaba rwaseswa mu gihe koko byaba bigaragaye ko inyandiko yashingiweho yacuzwe.

Uyu munyamategeko yasabye Bazimaziki kugana ubuyobozi bw’intara [ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira], kugira ngo Guverineri abashe gukurikirana ikibazo cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger