AmakuruPolitiki

Nyamagabe: Impunzi z’ i Kigeme zirashima Leta y’ u Rwanda

None ku wa 20 Kamena 2023 ni Umunsi Mpuzamahanga w’ Impunzi. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka kuri iyi tariki. Muri uyu mwaka rero, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe yasuye Inkambi y’Impunzi ya Kigeme maze bafatanya kwizihiza ibirori by’ uyu munsi.

Muri ibyo birori, Abanye Congo baba mu Nkambi ya Kigeme, bavuga ko nubwo bavukijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo ariko bafite ibyiringiro byo kubaho kuko mu Rwanda aho bari bitaweho neza kuko bishimira uburyo bafashwemo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Nyakubahwa Ildebrand Niyomwungeri yabwiye Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme ko ubuyobozi bw’ Akarere na Leta y’ u Rwanda  bashishikajwe no kugira ngo mu gihe cyose zikiri muri aka Karere zihabe zifite ibyiringiro nk’ ibyo zakabaye zifite ziri iwabo.

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ Impunzi, impunzi zituye mu nkambi ya Kigeme zagaragaje imbamutima zabo maze baceka umudiho karahava ndetse n’ indi mikino n’ibikorwa  bigaragaza ko bishimye uko u Rwanda rubashyigikiye mu buzima barimo mu buhungiro.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger