AmakuruPolitiki

Minisitiri w’uburezi yagarutse ku barangizanya Kaminuza agatwiko gatwika indangagaciro zabo

Abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, bahuriye mu itorero icyiciro cya kane i Nkumba mu Karere ka Burera, aho bari gutorezwa kwigira hamwe gusigasira indangagaciro z’Abanyarwanda, kwimakaza umuco na kirazira.

Izi Ntore z’intagamburuzwa zigaragaza ko ibyigirwa mu itorero ari umusingi ukomeye wo guhugura Abanyarwanda muri rusange kudatatira igihango cy’umuco wabo, birinda kuganzwa n’imico ikomoka ku kugendera mu kigare uburere bahawe bukaba bwaganzwa n’icyo benshi bita “agatwiko”.

Usanase Ntaganda witabiriye iri torero aturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera agaragaza ko Ibyo bigishirizwa mu itorero bibafasha kurushaho gusigasira umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imyitwarire idahwitse.

Ati’:”Ikintu cya mbere nigiye muri iri torero n’ugukorera hamwe nk’uko biri mu muco wacu, ikindi n’ukumenya umusanzu bagenzi banjye bantegerejeho nk’umuntu ugiye gusoza Kaminuza nkirinda ingeso mbi cyane cyane izikomoka ku kugendera mu kigare, muri Kaminuza no mu rubyiruko tugira bagenzi bacu babikoresha ndetse bamwe bikabangiriza abandi bakagira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, nkurikije ibyo turikwigishirizwa mu itorero nk’abahagariye abandi bizadufasha kubirwanya by’umwihariko tube bandebereho, ibyiza twigishijwe tubyanduze bagenzi bacu kandi tuzabigeraho”

Imyitwarire idahwitse irimo kwiyandagaza, kwiyambika ubusa no gusakaza amashusho y’agatwiko ku mbugankoranyambaga bya bamwe mu barangiza Kaminuza byongeye kunengwa abatozwa bagaragaza byica isura y’ababikora kabone nubwo baba bazi ko batwitse.

Eveliste Murwanashyaka umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri mu Rwanda Yagize ati’:”Muri rusange ubundi kwiga ni uguhozaho, byagera ku itorero bikaba akarusho kuko twibukirizwamo byinshi cyane cyane umuco uturanga, twigiramo kwirinda amacakubiri hagati yacu, tumenya kirazira tukamenya uko dukwiye kwitwara muri sosiyete tukabyaza umusaruro ubumenyi dufite mu guteza imbere igihugu cyacu, umuntu ashobora kurangiza ari umuhanga afite amanota meza,afite aho bahita bamuhamagara akabona akazi, ariko ashobora kugerayo indangagaciro ze zikamwimisha akazi, Ibyo byose hano mu itorero turabyiga, abanyeshuri natwe ubwacu dukwiye kumenya uko abantu batubona igihe twiyandaritse mu myitwarire mibi itandukanye, nkatwe turi mu itorero nirwo rugamba turiho rwo kuba indorerwamo nziza za bagenzi bacu mbese tukanahesha ishema Kaminuza twigamo kuko uko wigaragaza nabi nayo ntuba uyisize”.

Minisitiri w’uburezi Uwamariya Valentina avuga ko itorero ari gahunda nziza yo kwigisha aba banyeshuri indangagaciro,umuco na kirazira ndetse no guhuza Ibyo biga n’iby’umuco w’igihugu bakabibyaza umusaruro mu kurera barumuna babo mu isura nziza ibereye u Rwanda.

Ati’:” Akamaro k’itorero iki cyiciro cya kane cy’intagamburuzwa ubutumwa bahabwa n’ugusigasira umuco na kirazira,guharanira gufata na yombi indangagaciro zabo bakabihuza n’ibyo biga kuko aribyo bazifashisha mu gukora ibyateza imbere igihugu cyacu”.

Ashimangira Kandi ko ibikwiye kuranga umunyeshuri wiga Kaminuza cyangwa se uyirangije hadakwiye kubamo ibiyobyabwenge, kwiyandarika,gutesha agaciro ishuri rye binyujijwe mu myitwarire idahwitse.

Ati’:” Ucyumva izina ibiyibyabwenge uhita wumva ko rihabanye n’uwagiye kwiga agiye kongera ubumenyi, intego yawe yo gutsinda ukagira icyo wimarira mu buzima ntabwo uzayigeraho Kandi mu bundi buryo icyo igihugu cyari kigutegetejeho ntabwo bizagerwaho, ni byiza rero ko biga bakagira ubumenyi, ntibishore mu ngeso mbi, kwitwara nabi har’igihe bitangira ari agakungu ariko umuntu akazashiduka byamurenze”.

Minisitiri yagarutse Kandi ku banyeshuri batuma uburezi buvugwa nabi cyangwa bugacika amazi mu maso ya rubanda harimo abaherutse kwifotoza bahennye bahenuye, abifotoreza ku nzoga ndetse n’uwagaragaye yakandagiye ibitabo ku munsi wa graduation yabo.

Yagize ati’:” Hari igihe urubyiruko rujya mu gakungu rutatekereje ingaruka n’icyo biri bugaragaze, nubwo warangiza kwiga har’imyitwarire ugomba kujyana hanze,ushobora kubikora wikinira utazi ko birigutanga ushusho mbi, nibyo twahoze tuvuga byo kwihesha agaciro,biriya byagaragaye habuzemo kwihesha agaciro,hano mu itorero tureberamo ese ni gute babyibutswa ariko cyane cyane n’ubuyobozi bwa Kaminuza bugomba gushyiramo imbaraga bukareba niba bwakoze umuhango nka kuriya habe umurongo ngenderwaho byekugaragara nabi kuko Ibyo umunyeshuri akoze nabyo bigaruka ku kigo”.

Itorero intagamburuzwa icyiciro cya 4 rihurije hamwe abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, aho bari kwigishirizwa hamwe Indangagaciro,umuco na kirazira by’igihugu,kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside,kubyaza umusaruro Ibyo biga no kuba indorerwamo nziza za rubanda.

Abatozwa bagaragaza ko Ibyo batozwa bitazaba insigaracyicaro ahubwo ko bazabisangiza bagenzi babo binyuze mu bukangurambaga butandukanye kuko umuco unoze ariyo nzira iharuye yo kubaka u Rwanda rufite icyerekezo kizima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger