Imikino

Nyagatare Women Football Club yikuye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe y’abagore ya Nyagatare yahisemo kwikura muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, nyuma y’ubusabe ubuyobozi bw’iyi kipe bwoherereje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ibi byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, rivuga ko ryemeye icyifuzo cy’iyi kipe cyo kuva muri shampiyona nyuma yo gusuzuma ubusabe bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

FERWAFA yemeye ko iyi kipe iva muri shampiyona, gusa ibaha amahirwe ya kabiri yo kugaruka mu mwaka w’imikino utaha, mu gihe bakumva babifitiye ubushobozi.

Ibi bikomeje gushimangira ko umupira w’I Nyagatare ufite ibibazo, dore ko n’ikipe y’abagabo ya Nyagatare iherutse guhagarikwa muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, bitewe n’ibibazo byakunze kuranga iyi kipe birimo guterwa mpaga ku mikino imwe n’imwe, hakiyongeraho imyitwarire mibi y’abakinnyi b’iyi kipe batatinyaga gukubita abasifuzi.

Iyi kipe ya Nyagatare kandi ni imwe mu makipe atsindwa ibitego byinshi cyane, dore ko n’igihe yari mu kiciro cya mbere mu mwaka ushize yanyagiwe na AS Kigali wfc ibitego 27-0.

Nyagatare yanyagiwe na AS Kigali ibitego 27-0, mu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali.

Nyuma y’uko Nyagatare yikuriye muri shampiyona, shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore, iyi shampiyona  isigayemo amakipe umunani ari yo: Gatsibo Wfc, Ndabuc Wfc, AS Kabuye, Rugende Wfc, Rwamagana Wfc, Imanzi Wfc, Youvia na Nasho Wfc.

Iyi shampiyona kandi igomba gukomeza ku munsi wayo wa gatanu, aho mu mera z’iki cyumeru imikino iteganyijwe ku buryo bukurikira.

Gatsibo irakira Ndabuc I Gatsibo, mu gihe AS Kabuye igomba kuruhuka.

Ejo ku cumweru:

Rugende izakira Rwamagana, mu gihe Imanzi Zizakira Nasho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger