Imikino

FIFA yifurije isabukuru nziza perezida wa FERWAFA wujuje imyaka 49

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino, yoherereje ubutumwa bwifuriza isabukuru nziza Nzamwita Vincent De Gaulle wujuje imyaka 49 y’amavuko kuri uyu wa gatandatu.

De Gaulle yujuje imyaka 49 y’amavuko kuri uyu wa 3 Werurwe 2018 aho yakiriye ubutumwa butandukanye bumwifuriza isabukuru nziza buturutse imihanda yose y’Isi.

Muri ubu butumwa yakiriye, harimo n’ubwa Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) wamwandikiye agira ati” Nyakubahwa perezida ukaba n’inshuti Vincent, nyemerera kukongerera ibyifuzo byiza kuri uyu munsi, kandi uyu mwaka mushya uzaguhe ubuzima bwiza, ibyishimo, ubukire ndetse n’ibihe byiza hamwe n’umuryango wawe. ”

Ubutumwa bwifuriza De Gaulle isabukuru nziza FIFA yohereje

Nzamwita Vincent de Gaulle yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA kuva muri Mutarama 2014, asimbuye Celestin Ntagungira Abega.

Nzamwita ari gusoza manda ye muri iri shyirahamwe, dore ko amatora y’ugomba kumusimbura ategerejwe kuba muri uku kwezi kwa Werurwe ndetse na kandidatire zikaba zaramaze kwakirwa na Komisiyo y’amatora muri FERWAFA .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger